34.1 C
Bangkok
Saturday, May 11, 2024

Thailand: Uko iki gihugu cya Aziya cyabaye ‘paradizo y’urumogi’


Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu,

Ibibabi by’urumogi byabaye ikintu kiboneka henshi ku mihanda ya Bangkok

Kuri Sukhumvit Road, umuhanda munini mpuzamahanga wo mu murwa mukuru Bangkok hari ibirango bishyashya bimurika cyane, ni amatara yerekana ubucuruzi buri kuzamuka cyane bw’urumogi muri Thailand kuva iki gihugu cyakuraho amategeko aruhana muri Kamena(6) umwaka ushize.

Ugenze n’amaguru kilometero ebyiri uvuye ku biro bya BBC i Bangkok ugana iburasirazuba, uca ku nzu zirenga 40 zicuruza urumogi mu buryo butandukanye.

Ugiye mu kindi cyerekezo, ku muhanda wamamaye ubaho utubari wa Khao San Road, ho hari iguriro rinini cyane ryitwa Plantopia ricuruza ibijyanye n’urumogi gusa, inyuma rifite n’agace aho abaguzi bashobora gusogongera ku bicuruzwa.

Urubuga rwa ‘Weed in Thailand’ rwanditseho business zirenga 4,000 muri iki gihugu zicuruza urumogi n’ibirukomokaho.



Read more…

Latest Articles